IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
10:25 AM WORLD VISION I GIHEMBE | |
Nkuko bisanzwe bimenyerewe ,aha mu nkambi ya gihembe
hari imishinga myinci, ifasha ndetse ikanunganira umurya mpuzamahanga mu
gufasha izimpunzi zabakongomani batuye cyangwa bahungiye mu rwanda. Uyu mushinga uje wiyongera kuri ADRA nayo yaje muri
uyu mwaka ,gusa uyu mushinga ngo ukazafasha ahanini urubyiruko rwacikirishije
amashuli hagati, gusa ngo bakazibanda ku gitsina kobwa, ngo kuko nibo
bagaragaje ibibazo byinci cyane hano muri iyi nkambi. Ni muri urwo rwego kuri uyu wakane hatanzwe liste
zambere zabakobwa ngo baba bagiye kwiga imyunga ,gusa bakaba bivugwako bagomba
kuzigira hanze yakarere ka gicumbi ,tukaba tutari twamenya aho bazigira. Amakuru ava mubuyobozi akaba avuga ko uyu mushinga
ukiri muri test gusa ngo ikaba izamara umwaka noneho nyuma akaba ariho bazafata
nibindi bikorwa. Gusa iki gikorwa cyo kwigisha imyuga twabamenyesha
ko n’ubusanzwe byari byaratangiwe nundi mushinga nawo ukorera muri iyi nkambi
witwa AVSI,ndetse bo promotion yambere ikaba irimo gukurikirana amasomo ku kigo
cyigisha imyuga mu karere ka gicumbi ,
cyitwa SFJ. Gusa ugeze
mubaturage bakaba bishimiye iyi mishinga kuko ngo itanga icyizere kurubyiruko,
gusa ahubwo bakaba bibaza nimba hanaboneka nundi mushinga wunganira mu byo
kurya ndetse nibijyanye ni bicanwa,kuko bikiri inyuma cyane. NDAZIRAMIYE BROWN | |
|