Saturday, 2024-04-27, 6:22 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » March » 7 » ADRA YAJE BIGURU NTEGE
5:09 PM
ADRA YAJE BIGURU NTEGE

Aha ni ahagana ku isaha ya 16h30 z’umugoroba ni bwo gihembe morning yasanzemu cyumba cy’inama mu nkambi ya gihe habaye inama yari yahuje ADRA Rwanda na barium bigishiriza mu nkambi ya gihembe.

Aho JRS yasezereye kuva mu kwezi kwa 12 kwa 2012 ADRA Rwanda niyo yahise ifata inshingano zose JRS yakoraga ndetse n’uburezi burimo,gusa igitangaje nuko uyu mushinga  ntabikoresho utanga; bamwe mubarezi twaganiriye bakaba batubwiye ngo ikaye bandikamo amanita ntiraboneka bakibaza aho bazandika amanita bikabayobera,ikindi nuko mu bikoresho batanze k’ubanyeshuli bahaye abana amakaye abili kandi bazi neza ko biga ibyingisho birenze 10.

Iyi nama yari yateranye irimo abayobozi batadukanye barimo MIDIMAR,HCR,MIGRATION,ADRA bateranye biga kubibazo byavunzwe haruguru,gusa hiyongereye ho nagahimbazamushyi  bakunzwe kwita incentive(intica ntikize) ka 25000 frws.

Twabibutsa ko JRS na HCR bafatanyaga kwishyura umwarimu, aho HCR yatangaga 12000frws na JRS igatanga 1300frws ,none ubu HCR iratanga 18000 frws ADRA igatanga 7000frws gusa. Ikibabaje n’uko ADRA yaje ivuga ko idashaka kugerera abarimu murukweto nkurwo JRS yabagereyemo ko izabashakira ururuseho gatoya.

Aho ibibazo bibereye ingorabahizi nuko umuyobozi wa HCR yeruriye abarimu ko batarenza 25000 frws hari nabayobozi b’ADRA.

Abarimu bamaze kumv’ibyo nibwo ibyari inama byahindutse isoko baterana amagambo atyaye aho abarenga 90% bagira bati<<nimbi iyi ariyo mikorere ya ADRA nibatahe ,haze abashoboye, cyagwa dukore tuziko nta ADRA>> ubwo nibwo abayobozi babonye bihindutse basiga abarimu mu cyumba cyinama baragenda.

Twabamenyesha ko uretse JRS yaje igafata uburezi abarimu bari bamaze hafi amezi umunani badahembwa. Tukaba twasize ntacyemezo gifajwe, tuzakomeza tubibakurikiranire.

 

Ndaziramiye Sammy brown

Views: 720 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0