Wednesday, 2025-01-22, 11:49 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » July » 18 » UBUJURA BUDASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE
2:47 PM
UBUJURA BUDASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE

Ngo haba hateye ubujura budasanzwe mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo ziri mu Karera ka Gicumbi Mu murenge wa Kageyo.

Mu nkambi ya Gihembe Umurenge wa Kageyo hari kuvugwa ikibazo cy’ubujura budasanzwe muriyo nkambi dore ko ubwo bujura bukorwa mu masaha y’ijoro guhera mu saa 11h00’’ y’ijoro ndetse na saa 12h00’’ z’ijoro ubwo bujura ngo bwaba bufite amasinye yihariye. Ubwo bujura buri gukorwa n’abantu bari kurira hejuru y’inzu nuko bagakeba shitting bakaza ubundi bakiba cyane amatelefone ndetse n’imyenda ikiri gutangazwa rero ngo nuko ntabantu baramenyekana cg ngo bafatwe cyangwa ngo bagaragar ko bihishe inyuma y’ubwo bujura. Ikindi gikomeje kuvugwa n’abaturage ngo nuko baba bakeka ko ubwo bujura bwaba bukoreshwa n’imiti cg ibyo bita amarozi kandi bakomeza batangaza ko ubwo bujura bukorwa n’abantu baziranye cyane kandi bameze nka gatsiko bazana bagasinziriza umuntu; bamwe twaganiriye nabo badutangarije ko icyo gikorwa cy’ubujura.

cyaba kidasanzwe kandi nabo bakemeza ko abo bantu baza bitwaje amarozi yo gusinziriza uwo bagiye kwiba ikindi nuko abaturage bakomeje gutangaza ko inzego zishinzwe umutekano zakaza irondo cyane ko abaturage batanga amafaranga yo gukora umutekano aho mu nkambi bivuye mubiryo bahabwa buri kwezi kuko ubwo bujura bubamereye nabi bakaba bavuga ko kandi nihatagira ingamba zifatwa ubwo bujura burafata indi ntera .

Twegereye ubuyobozi bushinzwe umutekano mu nkambi ya gihembe badutangariza ko icyo kibazo bakizi ariko bagiye kugihagurukira bafatanyije hamwe n’abaturage ngo bareba uko ubwo bujura bwa cika aho mu nkambi, Kandi ko bizeye ko bizakemuka nibafatanya n’abaturage.

Views: 1335 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0