Thursday, 2024-04-18, 3:17 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » July » 25 » KUTITABWAHO NIBYO BITERA INGESO MBI
5:19 PM
KUTITABWAHO NIBYO BITERA INGESO MBI

Nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge ndetse no mu bikorwa bibi  muri  nkambi yagihembe byatumye twegera rumwe muri uru byiruko maze batubwira bimwe mubitera icyo kibazo:

Gusa urwo rubyiruko rukaba ruvuga ko babiterwa ahanini no kwiheba kuko usanga ahanini ntakazi bafite :

Kuko yakomeje atubwira umwe muri uru rubyiruko mu magambo ye ati<<mu byukuri namwe murebye  uko tugenda tumara igihe kinini hano muri ubu buzima; ahubwo byarakererewe,mu byukuri reba imyaka tumaze muri ubu buhunzi abenshi twamenyeye ubwenge muri izi nkambi, kandi turabona mu byukuri ntamizero yo kuzabona igihugu cyamavuko;bityo rero bidutera kwiheba ,turangije igihe kinini turangije amashuli yisumbuye ariko nta kazi ndetse ntanuburyo wabona bwo gukomeza amashuli yisumbuye dufite. Ibyo byose rero iyo bikujemo uhitamo inzira mbi harimo niyo yibiyobyabwenge”

Gusa akomeza avugako nubwo bwose babikora babizi ko byangiriza ubuzima babona ntayandi mahitamo. Gusa twegereye nùuhagarariye urubyiruko muri iyi nkambi ya gihembe maze nawe atubwira uko abibona :

Akaba atangaza ko kuba urubyiruko rubyishoramo ari uko ntamirimo urubyiruko rubona ndetse ntanumushinga usanaho ubitayeho nkuko byari bisanzwe. Nkuko abyitangariza uyu mukuru wurubyiruko  agira ati:mu byukuri murebye neza murasanga ibi bintu byaratangiye aho umushinga witaga kurubyiruko umariye kugenda ;ndavuga JRS. rero uzasanga ahanini mu kuba tutabona ibikoresho ngo tujye mu mikino, twiyibagize uko ubuzima tubayeho bumeze ,ntakabuza tuzishora muri iyo nzira mbi. Ikindi nuko mbere habagaho amashuli yimyunga kurubyiruko bityo bigatera haboneka occupation kurubyiruko.dore nkubu ntahantu dufite twahurira nkurubyiruko(sale polyvalentin) .

Gusa uyu mukuru wurubyiruko akaba ataga umuti wuko babonye uburyo hajya haboneka amarushanwa ndetse hakoboneka na gahembo byagabanya cyane uku kwishora mu biyobya bwenge.

Kuba abantu babona ibikoresho bya siporo, ndetse no kubona uburyo babona sale yo guhuriramo byabigabanya cyene.

gusa abantu bose bakaba bahuriza kukintu kimwe kuba iyi nkambi imaze igihe kirerekire ,kandi nabaterankunga bakaba bakomeze kugabanuka, cyane uhereye k’urubyiruko.

Views: 749 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0