IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
2:47 PM “IMPUNZI ZISHWE N’INZARA MUGIHE IBYO KURYA BIRI MURI DEPOT” | |
Undi yateruye agira ati ”ibi ntabwo
byigeze bibaho nanjye ndi uwo muri quartier ya kabiri ariko rwose njye
narinsanzwe menyereye ko ku munsi wa mbere ngomba kurara mbonye ibyo kurya none
uyu ni umunsi wa gatanu batanga ibyo kurya ariko na quartier ya mbere
ntirarangiza gufata mbese urebye ni ibibazo by’inzara gusa” Ubundi ubusanzwe impunzi zo mu nkambi ya
GIHEMBE zari zimenyereye ko niba batangiye gutanga ibyo kurya kuwa mbere buri
umwe wese yabonaga ibyo kurya niyo yaba atagiye muri depot yabiguzaga none nta
nuwo wakwirukira kuko iki kibazo gihangayikishije abantu bose. Buri umwe wese
arimo kwibaza impamvu y’iyo gahunda yashizweho yo gutanga ibyo kurya idasanzwe.
Bamwe ngo bibwira ko ngo yashizweho kugirango ikureho ibintu by’amanyanga ariko
ngo bo gahunda yari isanzwe ntacyo yari ibatwaye. Mu byukuri urebye nawe wasanga ari
ibintu bidashoboka kubona inkambi ingana gutya batanga ibyo kurya bakoresheje
uburyo bwo kwinjiza umwe umwe. bakomeje bawira abanyamakuru ba GIHEMBE MORNING
ibibazo bafite yuko inzara,amadeni niyo ntero n’inyikirizo y’umunya GIHEMBE
wahuraga nawe wese. Basomyi bacu rero tubizeze ko iyi nkuru tuzayisubukura
tubabwira impamvu y’iyi mpinduka. Yateguwe na
Henriette la CIELLA hamwe na KAMALI J.P | |
|