Saturday, 2024-05-04, 5:42 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » April » 24 » “IMPUNZI ZISHWE N’INZARA MUGIHE IBYO KURYA BIRI MURI DEPOT”
2:47 PM
“IMPUNZI ZISHWE N’INZARA MUGIHE IBYO KURYA BIRI MURI DEPOT”


Ni kuri uyu wa gatatu kuwa 24/04/2013 aho GIHEMBE MORNING yegereye bamwe mubari kuri depot bategereje kubona ibyo kurya byabo bahabwa na HCR buri kwezi. Nibwo GIHEMBE MORNING yabegereye itangira kubabaza kubijyanye n’itangwa ry’ibiryo dore ko  aricyo kibazo gihangayikishije impunzi za GIHEMBE. Umwe mubo GIHEMBE MORNING yabajije yatangiye agira ati ”dore nkubu ndi muri quartier ya mbere ariko sindafata nta n’icyizere cy’uko uyu munsi  mbibona kuko namwe murabona ko akavuyo arikose”.

Undi yateruye agira ati ”ibi ntabwo byigeze bibaho nanjye ndi uwo muri quartier ya kabiri ariko rwose njye narinsanzwe menyereye ko ku munsi wa mbere ngomba kurara mbonye ibyo kurya none uyu ni umunsi wa gatanu batanga ibyo kurya ariko na quartier ya mbere ntirarangiza gufata mbese urebye ni ibibazo by’inzara gusa”

Ubundi ubusanzwe impunzi zo mu nkambi ya GIHEMBE zari zimenyereye ko niba batangiye gutanga ibyo kurya kuwa mbere buri umwe wese yabonaga ibyo kurya niyo yaba atagiye muri depot yabiguzaga none nta nuwo wakwirukira kuko iki kibazo gihangayikishije abantu bose. Buri umwe wese arimo kwibaza impamvu y’iyo gahunda yashizweho yo gutanga ibyo kurya idasanzwe. Bamwe ngo bibwira ko ngo yashizweho kugirango ikureho ibintu by’amanyanga ariko ngo bo gahunda yari isanzwe ntacyo yari ibatwaye.

Mu byukuri urebye nawe wasanga ari ibintu bidashoboka kubona inkambi ingana gutya batanga ibyo kurya bakoresheje uburyo bwo kwinjiza umwe umwe. bakomeje bawira abanyamakuru ba GIHEMBE MORNING ibibazo bafite yuko inzara,amadeni niyo ntero n’inyikirizo y’umunya GIHEMBE wahuraga nawe wese. Basomyi bacu rero tubizeze ko iyi nkuru tuzayisubukura tubabwira impamvu y’iyi mpinduka.

Yateguwe na Henriette la CIELLA hamwe na KAMALI J.P

Views: 676 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0