IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
2:05 PM IBURA RY'AMAZI RITEYE IMPANUKA IDASANZWE | |
Ni kuri uyu wakane ahagana mu masaa cyenda aho mu nkambi ya gihembe iherereye mu majyarugu y’urwanda habereye impanuka idasazwe Nkuko tubitangarizwa n’abantu bari bahari ubwo impanuka yabaga babanje kutumenye sha ko igihe impanuka yabaga hagwaga imvura nyinshi. Ni bwo umwana w’imyaka itanu imvura yamusanze kwa nyirakuru yirunkanka ashaka kugana iwabo doreko ayo mazu abiriatadukanywea n’umuhanda. Kubera imvura nyinshi yagwaga umwana ntiyumvishije umuhindo w’imodoka n’iko kuyi tura mumapine, dore ko n’umushoferinawe atamenye ibyabaye atwara umwana mu mapine y’inyuma kugeza aho yaparikingiye.doreko aho yamuvanye hangana na metero mirongo itanu(50m) . Tubibutse ko iyi modoka yakoze iyi mpanuka iri mu bwoko bwa benz ikaba ikora umurimo wo kuzana amazi mu nkambi iyakuye iyaramba. Doreko hashize igihe kitari gito impunzi zifite ikibazo c’amazi.doreko ibi ubigaragarizwa no kubona uruvanganzoka rw’abantu bari aho amazi ava akoherezwa mu nkambi (kuri moteur).ndetse ukanareba umubare ujya gushaka amazi mubiturage byegereye iyi nkambi ndetse abenshi iyo bananiwe uku kubura kwamazi bahitamo kujya kuyagura hanze y’inkambi. Ibi byatumye twegera umuyobozi uhagariye izi mpunzi maze adusubiza muri aya magambo’’natwe tubaza ababishinzwe bakatubwira ko ari imashini yazamuraga amazi yapfuye ariko bakaba bategereje ko izakorwa.’’twamubajije igihe iyi machine yazarangirizwa gukorwa maze nawe atubwira ko baterebera gusa ahubwo barimo bagikoraho,ndetse anasaba impunzi kutiheba kuko barikureba uburyo cyakemuka. Twabibutsa ko iyi mpanuka ikimara kuba ubwo uyu mushoferi wari waparikinze bari gushira amazi mu bigega abaturiye aho hafi y’ibigega baje birukanka ndetse banatabaza. Ubwo shoferi yavuye mu modoka ngo arebe ikibaye maze abona biramurenze niko kwigira inama yo kwirukanka ubwo ava aho arirukanka. Gusa mukanya gatoya haje umugabo witwa NDONGEREYE uzwi ku izina rya JETEME maze atera imodoka amabuye kuburyo ibirahuri byimbere byose yabimazeho. Gusa kuko inkuru yari yabaye kimoma abantu bahise bahurura maze nabashinzwe umutekano barahagera bafata uyu JOTEME bajya kumufunga.ubwo abaturage bahise bakusanya ibice by’umubili maze babishira hamwe babijyana kwamuganga. Gusa twabibutsa ko uyu mushoferi yaramaze kabili nanoneho yongeye guhirika iyi modoka aha mu nkambi gusa icyo gihe ntamuntu yahitanye, ubwo rero abantu bose bavugaga ko uyu mushoferi yaba afite inyatsi cyangwa umwaku. Twabamenye ko ise w’umwana wagonzwe yitwa NDAMIRA ndetse na nyinaw’umwana akaba yarazwi kwizina rya MAMAN AMANI bakaba bafite abana bane ubu bakaba basigaranye abana babiri,doreko n’undi umwana we yapfuye mu buryo butumvikana kaba yarapfuye akiri muto. Uyu muryango ukaba utuye haruguru ya HOPE SCHOOL mu mudugudu utuyemo umugabo witwa MUNYARIBANJE. KAMALI J.paul | |
|