IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
1:46 PM GIHEMBE BISHIMIYE GUHINDURIRWA IBYO KURYA | |
Amakuru aturuka mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo
bavuga ikinyarwanda iherereye mu karere ka Gicumbi intara y’amajyaruguru
aratangazo ko bishimiye gahunda leta y’URwanda yashyizeho ijyanye no
kubahindurira ibijyanye n’ibyo barya(ibiribwa) dore ko bari bamaze igihe kingana
n’imyaka cumi nine(14 ans) bafata ibiryo bigizwe n’impungure ahanini ,ndetse na
pate jaune rimwe na rimwe. ariko bakaba
bemeza ko ubungubu muri iri fata noneho babahinduriye ibyo kurya kandi izo mpunzi zikaba
zabyishimiye banashamira leta y’urwanda ndetse n’imiryango nterankunga yatumye
bahindurirwa ibyo kurya nkuko bisanzwe.
gihembemorning yegereye bamwe muri zo mpunzi babatangiriza uko babona
iyo gahunda babashyiriyeho yo gufata umuceri,<< uti rwose twari tumaze
kurambirwa kurya impungure gusa tudahindurirwa ariko Imana yongeye ku twibuka>.
dore ko na bana bacu bari bamaze
kurambirwa abandi nabo barwaye ibifu. Bakaba bashimira
Imana ndetse na leta y’URwanda na PM. ikindi kandi badutangarije ko
umuceri ubafasha muri gahunda nyinshi nko gukemura utubazo tumwe na tumwe bagenda bahura natwo; kuko umuceri wo uza
uhenze ku isoko bityo bikaba bibafasha. twabibutsa ko
iyo gahunda izo mpunzi zitazi niba izahoraho.gusa hakaba havugwamo ko iyi
gahunda nubwo yagumaho hari imbogamizi nyinshi ubuyobozi bwa HCR bwashyizeho,
kuko byasomwe ngo ko ntamuntu uzongera kwifatira ibyo kurya ndetse bikaba
byaranatangiye aho aho ubu udafite ifoto ku ifichi ye atafashe amasafuriya,
gusa abaturage bakaba bibaza nimba no kubiryo arigutyo bizamera. Gusa ubuyobozi bw’inkambi bukaba burigushakira iki
kibazo umuti, nko gukusanyiriza hamwe abantu bose bafite bene icyo kibazo. Ikindi ngo nuko nubwo bazahabwa uyu muceli ngo
bafite ikibazo cyane cyaho bazawutekera,kuko bagaragaza impungenge zibikoni
bitubatse neza kandi turi mugihe cy’imvura. David. | |
|