IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
5:23 PM BIKOMEJE KUBA URUJIJO KU MUNTU UZABA DIRECTEUR MURI HOPE SCHOOL | |
Nyuma yo
kwirukanwa kwa BAHATI Daniel wari usanzwe ari umuyobozi wa Hope school ibintu
biracyari urujijo ku muntu uzamusimbura dore ko atarajya ahagaraga kandi
bivugwa ko committee ya teranye ariko itaragira icyo itangariza abanyamuryango
ba FORUM kuwuzasimbura uwahoze ari umuyobozi wa Hope school. Ikindi
kirikuvugwa cyane nuko kandi amashuri haba mu Rwanda no mu nkambi amashuri
azatangira kuwa mbere taliki 21/04/2013 abana bakaba nta muyobozi barabona,twabibutsa
ko umuyobozi wa FORUM yari yatangaje ko nyuma yiyirukanwa ry’umuyobozi wa Hope
school hazahita hagaragazwa uza musimbura kuri uwo mwanya,kugeza magingo aya
akaba atarajya ahagaragara. Nyuma
yibyibazwa n’abantu batari bake
twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa
FORUM kuri telephone ngendanwa icamo
yikuraho hakaba hibazwa uko bizagenda, nyuma y’ibyo byose byabaye kandi
itangira ry’amashuri rigeze nta muyobozi w’ikigo rigira.twaje kugirana
ikiganiro na bamwe mu banyeshuri badutangariza ko nabo babiteze amaso ko batazi
uko bizagenda cg uko baziga nta muyobozi bafite .ikindi cyagiye kigaragara nuko
Hope school yagiye igaragaramo ugusimburanwa cyane k’umuyobozi w’ikigo
hakibazwa igitera iryo hindagurika ry’aba Directeur.Kuko akenshi usanga bidindiza
imyigire y’abana kubera uko guhindagurika kuko usanga ntangamba zihamye zo
gushaka ireme ry’uburezi ahubwo akenshi usanga bisubiza abanyeshuri inyuma.
| |
|