Mu ruzinduko rwe ruzamara icyumweru nk’uko yabitangaje,
umuyobozi w’agashami k’uburezi mu muryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR,
Madam Audrey Nirrengarten ngo yaje
kureba uko hasyirwaho umuryango cyangwa ikindi kigo cyafasha HCR gukurikirana abanyeshuri
bishyurirwa na DAFI.
Twabamenyesha ko DAFI ari Gahunda ya leta y’ubudage ifasha
abanyeshuri b’impunzi gukomeza amashuri makuru na za kaminuza , ubusanzwe
icisha iyo nkunga yabo muri HCR kuko aribo basanzwe bakurikirana ubuzima bwa
buri munsi bw’impunzi. Ikaba ifasha abanyeshuri bakabakaba ibihumbi bibiri
(2000) ku isi yose mu bihugu 37 bakorereamo.
Imbere y’abanyeshuri barenga 25 ku biro bya HCR –
Nyarutarama, abacyiga n’abarangije kaminuza, barimo abarangije icyiciro cya
kabiri (licence)n’icyagatatu(maitrise) yavuze ko ikindi cyamuzanye ari ukureba
ingaruka ubu burezi bwa kaminuza bufite ku buzima bw’impunzi.
Avuga ko kandi ashi
...
SOMA ibikurikira »