Saturday, 2024-04-20, 5:40 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » January » 29 » UMUYOBOZI USHINZWE UBUREZI MURI UNHCR AFITE URUZINDUKO MU RWANDA
11:23 AM
UMUYOBOZI USHINZWE UBUREZI MURI UNHCR AFITE URUZINDUKO MU RWANDA

Mu ruzinduko rwe ruzamara icyumweru nk’uko yabitangaje, umuyobozi w’agashami k’uburezi mu muryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR, Madam Audrey  Nirrengarten ngo yaje kureba uko hasyirwaho umuryango cyangwa ikindi kigo cyafasha HCR gukurikirana abanyeshuri bishyurirwa na DAFI.

Twabamenyesha ko DAFI ari Gahunda ya leta y’ubudage ifasha abanyeshuri b’impunzi gukomeza amashuri makuru na za kaminuza , ubusanzwe icisha iyo nkunga yabo muri HCR kuko aribo basanzwe bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’impunzi. Ikaba ifasha abanyeshuri bakabakaba ibihumbi bibiri (2000) ku isi yose mu bihugu 37 bakorereamo.

Imbere y’abanyeshuri barenga 25 ku biro bya HCR – Nyarutarama, abacyiga n’abarangije kaminuza, barimo abarangije icyiciro cya kabiri (licence)n’icyagatatu(maitrise) yavuze ko ikindi cyamuzanye ari ukureba ingaruka ubu burezi bwa kaminuza bufite ku buzima bw’impunzi.

Avuga ko kandi ashishikajwe no gushaka abandi baterankunga bashobora bo gufatanya na leta y’Ubudage mu gutanga amahirwe yo gukomeza amashuri muri za kaminuza ku mpunzi zibishoboye.

Abo banyeshuri baboneyeho kumubaza ibibazo byinshi birimo kongera umubare wa za buruse zitangwa maze avuga ko bazagerageza gushaka n’abandi baterankunga.

Abajijwe ku kuba hari icyo bakora ku kibazo cy’ubwenegihugu butuma abanyeshuri b’impunzi barangije batabona akazi, baboneraho kumusaba kujya bakorerwa ubuvugizi mu guhabwa za stages cyangwa gukorera ubushake mu bigo bitandukanye yavuze ko bazajya bagerageza kuvugana n’ibigo.

Tubamenyeshe ko abanyeshuri bagera kuri mirongo inane 40 bamaze kurangiza kaminuza barimo abarangije icyiciro cya kabiri (licence)n’icyagatatu(maitrise) mu Rwanda. Ku isi yose DAFI ikaba yaratangiye gutanga ubwo bufasha mu mwaka w’I 1992.

Views: 661 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0