Tuesday, 2024-04-23, 7:57 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » March » 22 » UMUGANDA RUSANGE MU NKAMBI YA GIHEMBE
4:23 PM
UMUGANDA RUSANGE MU NKAMBI YA GIHEMBE

Ni kuri uyu  wa kane aho mu nkambi ya gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amjyaruguru  umurenge wa kageyo   akagari ka Gihembe habereye umuganda rusange

Uyu muganda  rusange wari wasabwe  n’ubuyobozi bw’inkambi , ukaba wasabwe ko wakorwa mu nkambi hose ndetse no mu nkengero zawo ariko icyaje gutungurana nuko abaturiye inkambi  batawitabiriye ahubwo abatueriye inkambi bakaba batarawitabiriye nkuko byaribiteganijwe ,ariko ntabwo ari inkambi yose itarakoze umuganda ,ahubwo hariho abandi babikoze neza

Icyagaragaye  nuko hari  amakaritiye  yo  yawitabiriye  twavuga  nka karitiye ya Kabiri iherereye mu mpinga y’umusozi  aho bakunze kwita mu Kiyovu, iyo ikaba ari  karitiye  yitegeye umujyi  wa  Gicumbi ukaba  uwo  umuganda  wari uhagarariwe n’abayobozi  batandukanye  bo mu nkambi ya Gihembe nk’uwahoze ari Perezida w’iyo nkambi  NSENGIYUMVA   ndetse   n’abakaritiye ,  icyagaragaye gitunguranye  nuko nyuma y’umuganda .nuko ubusanzwe  abaturage  bamenyereye ko nyuma y’umuganda  hakunda  kuba  ibiganiro bafite ibyo bari bwigeho ariko aho mu nkambi ya gihembe siko byagenze  kuko ntabiganiro  byigeze biba ahubwo habaye umwanya  wo kwandika  aba witabiriye nyuma y’umuganda  twegereye umwe mu bayobozi  wari muri uwo muganda  tumubaza akamaro kayo ma liste adusubiza agira ati iyi listi dukoze izadufasha  kumenya  ibigande hanyuma  natwe tuzabafatire ibyemezo nyuma,urabona ni byinshi  impunzi zikenera  bitandukanye zisaba mu nkambi, amashitingi,ibyo kurya ibicanirwa .

Twabibutsa ko uyu muganda ukunda kubaho murwego rwo kwigirira isuku mu nkambi ya Gihembe ukaba witabirwa n’impunzi zituye mu inkambi .

 

KAMALI J.Paul

Views: 768 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0