Tuesday, 2018-09-25, 2:42 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 39
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » March » 21 » UBUYOBOZI BWIZA N’UBUSURA ABATURAGE
4:46 PM
UBUYOBOZI BWIZA N’UBUSURA ABATURAGE

Aha ni muri karitiye ya 11 ubwo ubuyobozi bitoreye bwabasuraga kuri uyu wa gatatu, bakaba bari bazinduwe no kuganira nabaturage bo muri iyi karitiye kubirebana nuburezi bw’abana babo.

Icyari cyazinduye ububuyobozi ngo ni muri gahunda yimiyoborere myiza bashakakugeraho,rero iyi karitiye ikaba ibumburiye izindi,bityobakaba bafite gahunda yo kujya basura n’izindi karitiye.

Gusa bakaba baraganiriye kubibazo ahanini byuburezi bw’abana bincuke. Nkuko uwagiye ahagarariye commite nyobozi y’inkambi yabitangaje n’uko bifuza ko umwaka ubanza w’amashuli yajya ijyamo gusa abana bize gardienne(ishuli ry’incuke) nkuko akomeza abivuga ngo n’uko iyo umwana arenzwe neza ndetse agatangira uwambere yaranyuze mu ishuli ry’incuke bimufasha ndetse bikamwongerera amahirwe yo kumenya ubumenyi hakirikare.gusa muri iyi karitiye hakaba harabonetsemo ikibazo cy’uko abana babo badaheruka kwiga bityo bikaba bibateye impungenge,gusa nkuko bitangazwa nushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri kariye ya11 yabitangarije inama n’uko ngo ibikoresho bijyanye n’isuku ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa naba bana nuko uwari ubahagarariye muri karitiye yaba yarabirigitishij.habajijwe ibyo bikoresho akabatera utwatsi,yemwe ngo numukuru wiyi karitiye witwa MUZAYIRWA UWIMANA akaba avuga ko yagerageje kubaza ibyibikoresho uyu muturage wari ubifite akamutera utwatsi, gusa akomeza avuga ati n’amahire ubuyobozi bwadusuye n’abo bagira  icyo babivugaho.

Uwaje ahagariye nyobozi y’inkambi BIMENYIMANA JUWA akaba yaragerageje kumva impande zombie maze ategeka ko uyu muturage agomba kubyishyura kandi vuba ,gusa yizeza abaturage ko icyo kibazo agiye kukigeza kubuyobozi bwabitanze(AVSI) bakareba uburyo batabara abo bana.

Abaturage batashye bishimiye cyane kuba ubuyobozi bwaje kubasura ndetse banemeza ko iyi ari ingamba nziza kuko baboneraho umwanya wo kubaza ibitagenda.

brown

Views: 373 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0