Friday, 2024-03-29, 4:22 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » February » 6 » MU GUTAHWA KW’INZU BABONEYEHO UMWANYA WO KWEREKANA UMUYOBOZI MUSHYA WA HCR
12:15 PM
MU GUTAHWA KW’INZU BABONEYEHO UMWANYA WO KWEREKANA UMUYOBOZI MUSHYA WA HCR

inzu ya tashywe ku mugaragaroNi kuri uyu wakabili ,ubwo hatahwaga inzu izajya ikorerwamo bimwe mu bikorwa by’imishinga mfatanya bikorwa bazajya bakoreramo,ndetse nabimwe mu bikorwa by’urubyiruko cyane cyane imyidagaduro.

Nkuko bisanzwe uyu munsi wabimburiwe ni jambo ryuhagarariye MIDIMAR  maze aha ikaze abashyitsi baje kwitabira uyu munsi, dore ko yahise agaragaza umushyitsi mukuru ariwe muyobozi mushya wa HCR.

Mu ijambo rya MIDMAR yabanje gushimira umuyobozi mushya wa HCR  G.ALIFA, ikindi yagaragaje uwo muyobozi uwo yasimbuye dore ko yasimbuye uwitwaga RICHARD.yakomeje agaragaza ko  HCR ari urwego rukomeye cyane mu micungire  y’inkambi n’ibikorwa byinshi bikorwa n’impunzi,ikindi kandi  yakomeje kugenda agaragaza ko we nabo bafatanyije kuyobora bishimiye umuyobozi mushya wa HCR kandi agaragazo ko hari byinshi byo gukora kugirango imicungire y’impunzi ikomeze imere neza.  akaba yarangije ashimira byimazeyo umuyobozi mushya w’inkambi. Kandi akaba yarashimiye HCR mu gikorwa yakoze cyo kutwubakira inzu nziza nkiyingiyi nyuma yuko hari hashize imyaka irenga ibiri ntaho twari dufite, ubwo rero Imana ikomeze ifashe HCR ikindi yagarutseho nuko iyi nzu ariya yabanya gihembe bose ntawuhejwe ikindi kandi nuko yanagarutse kukintu cyo kuyitaho kuko ariyo izajya yakirirwamo abashyitsi baturutse impande zose baje kudusura.akaba yagaragaje ko uzagerageza kuyangiza yashyikirizwa ubuyobozi bw’inkambi dore ko biteguye gufatanya nabo, yarangije ashimira abashyitsi nabaturage bitabiriye uwo muhango


Hakurikiyeho ijambo ry’ umuyobozi wa HCR aho yatangiye ashimira abantu bose bitabiriye uwo muhango haba abasusurukije ibyo birori harimo nka Petit Tigre y’aba karate ndetse n’ababyinnyi.mu ijambo rye uhagarariye HCR yavuze ko hari ibibazo bamubwiye byugarije impunzi,urubyiruko yavuze ko hari abana batabasha gukomeza amashuli ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge aravuga ko hari ibyo bagiye gushakira ibisubizo.

Yasoje abwira abitabiriye uwo muhango ko muri iyi nyubako harimo icyumba cyisomero ( bibliotheque) bityo ko yizeye ko izabafasha, ikindi ngo yabijeje ko azumva byimazeyo impunzi kuko yarasanzwe akorera mu gihungu cyazo  Ishabunda.

samson
Views: 1409 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0