Thursday, 2024-04-25, 7:59 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » March » 15 » Minisitiri Mukantabana yatangiye ingendo mu nkambi z’impunzi ahereye mu ya Nkamira
4:52 PM
Minisitiri Mukantabana yatangiye ingendo mu nkambi z’impunzi ahereye mu ya Nkamira

Nyuma y’igihe gito Mukantabana Seraphine abaye Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, yatangiye ingendo zo gusura inkambi zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda. Izi ngendo yazitangiriye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Inkambi y’agateganyo ya Nkamira ubu icumbikiye impunzi z’abanyekongo 7,603 zimaze hafi amezi atatu bategereje kwimurwa, kuko inkambi ya Kigeme bari basanzwe bimurirwamo yuzuye.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Mukantabana yatangaje ko ruri muri gahunda afite yo gusura inkambi zose kugira ngo agire amakuru nyayo n’ibibazo bihari, bityo amenye akazi kamutegereje.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo babone aho bimurirwa hisanzuye, ndetse n’umutekano wabo ubashe gucungwa neza kurushaho.

Mukantabana yagize ati” Turabihanganisha cyane cyane ko ubu buzima mubayemo Abanyarwanda benshi babunyuzemo, bazi ibibazo biterwa no kuba impunzi. Kuri ubu twatangiye kubaka aho muzimurirwa kugira ngo mubashe kubaho mwisanzuye, ndetse muve hafi y’umupaka kugira ngo murusheho kugira umutekano.”

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zagaragarije Minisitiri Mukantabana ko umutwe wa FDLR ari wo uza ku isonga mu guhungabanya umutekano ndetse no guhohotera ubwoko bw’Abatutsi muri Kongo, ibyo bikaba ari noya mpamvu yatumye bahunga.

Uhagarariye impunzi yagize ati "FDLR ubwicanyi yakoreye mu Rwanda yabukomereje muri Congo. Abitwa Abatutsi itubuza amahoro, abagabo baricwa, abagore bafatwa ku ngufu, inka zacu bakazitwara niyo mpamvu twahunze ndetse n’uwasigayeyo ni ugifite amafaranga yo kwigura”

Minisitiri Mukantabana yijeje impunzi ko Guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare rufatika mu bikorwa bigamije kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.

Mukantabana yagize ati "Ntimukwiye kwiheba, mugomba kwizera ko igihe kizagera umutekano ukagaruka mugasubira iwanyu. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kumvikanisha ijwi ryayo isaba ko amahanga yagira uruhare rugaragara kugira ngo ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo kirangire.”

Ministiri Mukantabana asanga umutekano ugarutse muri Congo aribyo byagabanura umutwaro w’impunzi z’Abanyekongo zikomeza kwiyongera mu Rwanda.

Umubare w’impunzi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda wongeye kwiyongera guhera Muri Mata 2012 bitewe n’imirwano yashyamiranije Guverinoma n’Umutwe wa M23.

Kuri ubu inkambi ya Kigeme yari isanzwe yimurirwamo impunzi zakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye impunzi 17,115 kandi nta mwanya isigaranye wo kwakira abandi. Minisiteri ishinzwe ibibazo by’impunzi itangaza ko yatangiye ibikorwa byo kwagura inkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba kugira ngo izimurirwe mo impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwiyongera mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira

source: www.igihe.com

Views: 1165 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0