Saturday, 2024-04-20, 8:06 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » May » 22 » KWICAMO IBICE MU BARIMU B’INKAMBI YA GIHEMBE
6:08 PM
KWICAMO IBICE MU BARIMU B’INKAMBI YA GIHEMBE

Mu gihe abarimu bo mu nkambi ya gihembe bamaze igihe batarabona agahimbaza musyi bari basanzwe babona nkuko twagiye tubibagezaho mu nkuru zacu zanyuzeho.

Kuri uyu wa 21.05.2013 aho abarimu bigisha mu mashuli abanza babonye abayobozi babatumaho ngo babahereze agahimbaza musyi gusa nkuko bari babyiteze siko byagenze kuko bari bizeye ko bazahabwa  amafaranga y’amezi abiri  aya mata,gicurasi gusa siko byagenze byavuzwe ko baribuhabwe agahimbaza musyi ku kwezi kumwe ariko kangana na 25.000FRW

Abarimu ntibyabanyuze bafashe umwanzuro wo gusohoka batayabonye kandi bari baramenyeshejwe ko bazahabwa ibihembwe bibiri bakaba bakomeza gutangaza ko nibadahabwa amafaranga yabo bazahagarika kwigisha abana gusa ubuyobozi bwo ntibwitaye kuriyo baruwa bwa ndikiwe n’abarimu cyane ko banditse banasaba agahimbaza musyi k’amezi 2 twageregaje kuvugana n’umuyobozi w’abarimu ariko ntitwamubona ku murongo wa telephone nanone  kuri  uwo munsi ndetse kusaha ya 10:35’ abarimu bigisha ku mashuli yisumbuye bo mu nkambi ya gihembe bari mu nama batekereza ko nabo bahabwa agahimbaza musyi  ku kwezi kumwe mu gihe bo bari bategereje amezi abiri

Ubwo ubuyobozi bwa hageraga  bukabaza impamvu abarimu babatari kwigisha  asubizwa ko abarimu bari bategereje imishahara ya mezi abiri ariko baje gutangazwa nuko bahawe ukwezi kumwe abajije abarimu impamvu batarimo kwigisha bamusubiza muri aya magambo ‘’turashaka kumenya igihe gihamye bazajya bahemberwa,kumenya impamvu agahimbaza musyi katinze ‘’

MUPENZI Patrick yaje asaba imbabazi kumpamvu zuko agahimbaza musyi katinze  ko bitabaturutseho ahubwo byaba byaratewe na Directeur  wari waragiye muri konje agenda adashyizeho umukono  bityo akaba ariyo mpamvu  yatumye amafaranga yaje atari amezi abiri nkuko abarimu bari babyiteze   gusa yabijeje ko agahimbaza musyi ka gicurasi katazarenza kuya 31/gicurasi/2013 ko nibirenga ubuyobozi buzirengera ingaruka  nyuma  nibwo bamwe mu barimu babyakiriye neza

Gusa twabamenyesha ko ubuyobozi bwa Karere n’ubuyobozi bwa ADRA bwagiranye inama na barimu bose bo mu nkambi ya gihembe .Gihembemorning ikaba iri kubakurikiranira ibiri bwigirwe muri yo nama tukaza bibagezaho ku munsi wejo.

Gafishi Emmy

Views: 901 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0