IMIKINO [1] | UBUZIMA [2] |
IMYIDAGADURO [0] |
3:01 PM Ikibazo cya Murekatete gikomeje gutera urujijo | |
"Biteye agahinda, abaganga
bageze aho barambirwa umurwayi” Murekatete
Zawadi, ni umukobw uri mu kigero cy’imyaka makumyabiri, abarizwa mu nkambi
y’impunzi z’abanyekongo ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi, intara
y’amajyaruguru. Uyu
mukobwa mu ntangiro z’umwaka washyize wa 2012, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi
bukabije aho yaje kujyanwa no mu bitaro bya kaminuza by’I Kigali (CHUK) nyuma
yo kumubaga bakaba baramusanzemo bimwe mu bikoresho byo kwa Muganga (birimo
umukasi, ipamba, udupfuka ntoki(gants) ) nyuma bikaza gutera abantu benshi
urujijo kuburyo byagez n’aho bamwe mu baganga bamuvuye baje gufatwa na Polisi
bakekwaho kuba baragize uruhare mu kuzahara kwe. Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2013, ikinyamakuru Gihembe Morning,
cyaganiriye n’umubyeyi wa Zawadi, Nyirabukara, ubwo cyamusangaga iwe mu rugo
atangaza uko ubuzima bw’umwana we buhagaze kugeza ubu. Nyiramukara
yatangiye agira ati: " reka mbanze nababwira ingendo twagize tujya I Kigali, twagiye
I Kigali inshururo zirenga eshatu (3), gusa ku nshuro ya kabili ahagana mu kwezi kwa kane 2012 nibwo
natangiye kubona abaganga bandambiwe, icyo gihe nagiye gufata imiti maze
bambaza ifishi kuko njye nabonaga
bampereza ibipapuro yo turayibura, nzakugira amahirwe nsubirayo mfashijwe n’umuganga
watuzanye maze dusanga bayishyanyaguje, gusa babonye ikenewe barongera
barayiteranya. Tugeze mu kwa gatanu ni bwo station ya police hano I Gicumbi
badutumijeho maze turagenda tugezeyo batubwira ko mugitondo tujya kwitaba kuri
parike, gusa batumenyesha ko dosiye zose zagarutse zavuye I Kigali”, uyu mudamu
yakomeje avuga ko bageze kuri parike ya Byumba basanze ikibazo gifite uwamuteye
inda nuko ngo ahita yitahira nk’uko yabyivugiye agira ati: " bakimara
kubimbwira nahise nitahira kuko nabonye
badashaka kunkemurira ikibazo kuko bambwiraga uwa muteye inda warumaze imyaka
irenga ine yigendeye twara mubuze ,kandi barikureba uwanyiciye umwana
yindengebya, gusa nabonye ko bantereranye”. Ikinyamakuru
kimubajije niba yarigeze yitabaza HCR, asubiza avuga ko haje uwitwa MUGARAGU
ushinzwe protection nuko ngo amusobanurira uko byagenze byose amusabye impapuro
amuha izasohotse mu binyamakuru kuko inyinshi yagiye azibura mu buryo
budasobanutse izindi bakazimwiba, Mugaragu ngo yamwemereye ko agiye
kubikurikirana akabona n’impozamarira ariko ngo amaso yaheze mu kirere,
ikinyamakuru cyashatse kuvugana na Mugaragu kuri telephone ye igendanywa
ntibyadukundira kuko twasanze ifunze. Uyu
mudamu uvuga ko ibi byose yabitewe n’ingaruka z’ubuhunzi , avuga ko umuganga wa
mwangiririje umwana ameze nk’abandi bicanyi bose nk’uko yabyivugiye agira ati:
"njye mbona ibyo uyu muganga yankoreye birenze kunyicisha umupanga”, yakomeje
avuga ko uburwayi bw’umwana we bwamusigiye ubukene ubukabije cyane ndetse ngo
akaba yaratereranywe n’abakagombye kumwitaho akaba akomeje gusaba inzego zose
zirebwa n’ikibazo kumurenganua no gukurikirana ababigizemo uruhare ndetse no
gushakira umwana ubuvuzi bukwiye dore ko avuga ko atakize neza.
KAMANA | |
|