Friday, 2024-03-29, 2:14 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » April » 30 » IBYARI INZOZI BIBAYE IMPAMO MU NKAMBI YA GIHEMBE
2:31 PM
IBYARI INZOZI BIBAYE IMPAMO MU NKAMBI YA GIHEMBE

Hari hashize igihe kitari gito hubatswe ibikoni hafi y’amashuri  abanza ndetse na  yisumbuye  n’icyiciro rusange, hano mu nkambi ya Gihembe aho buri muntu wese yibazaga ibyibyo bikoni bikamuyobera amakuru ahari ari kugenda avugwa na benshi  ngo nuko bagiye gushyuriraho abana gahunda yo kujya babatekera igikoma aho mu nkambi ya Gihembe .

Ni kuri uyu wa mbere rero kuwa 29/04/2013 aho ibyagaragaraga nkinzozi byabaye impamo aho abana bo muri primaire babonye igikoma, mu masaha ya mugitondo  nabo muyisumbuye bakibona ahagana saa munani  twabibutsa ko  byabaye nkibigaragarira abantu kuwa kane w’icyumweru gishize aho bamwe mu bayobozi bashinzwe iyo gahunda bahageraga bari kugenda batunganya bimwe mu bikoresho bizifashishwa  bamenyeshwa ko iyo gahunda izatangira kuwa  mbere  banywa igikoma nkuko babyifuzaga  twabibutsa ko iyi gahunda yatangijwe na JRS dore ko cyatangiye mwitangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize JRS ikaba ariyo yarishinzwe ibijyanye n’amashuri mu nkambi.

 Iyi gahunda ikaba ishyizwe mu bikorwa na ADRA, ikaba ariyo yasimbuye JRS nyuma yuko yari imaze gusezera ; icyagaragaye cyo nuko ubona ko abana bishimiye iyi gahunda bashyiriweho na ADRA bakaba barabyitabiriye ku kigero cya 96%. twabashize kwegera bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse na yisumbuye tubabaza uko babonye iyo gahunda, bakaba bashimiye cyane uwatangije icyo gikorwa Ariko ngo nubwo babonye icyo gikoma haracyari ikibazo cy’ubwinshi bwa abanyeshuri,dore ko byatumye bagabanya abarimu ndetse ikigo bakigabanya mo kabiri, abana biga mu mwaka wa kabiri bakaba barimukiye hafi ya Kiliziya,abo bana rero bo badutangarije ko bacitswe n’irifunguro ryateguwe, ariko. twegereye bamwe mu bashinzwe gutegura iri funguro badutangariza ko bagiye kubikemura. ikindi ngo nuko bagiye gushaka aho bajya batekera nko muri Caritas aho  bakunze kwita ku kibikira dore ko hegereye ayo  amashuri yabo bana .

Views: 959 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0