Saturday, 2024-04-20, 1:38 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » January » 16 » HOPE SCHOOL ISIBANIRO RY’UBUYOBOZI
3:36 PM
HOPE SCHOOL ISIBANIRO RY’UBUYOBOZI

bureau ya hope school

Iyi bomboribombori iraterwa ahanini ni garuka rya NTABARESHA BODUIN nyuma yaho  agarukiye muri iki kigo, kandi yarasezeye kumugaragaro.bityo hakaba hibazwa uzayobora hagati ye na BAHATI DANIEL  warusanzwe ari umuyobozi.

HOPE SCHOOL nikigo  cyamashuli yisumbuye (guhera mu wa kane mukuru kugeza mu wagatandatu wisumbuye)  cy’impunzi  zo mu nkampi ya gihembe  icyo kigo cyatangijwe ni huriro ry’urubyiruko ryigaga mu mashuli makuru ndetse naza kaminuza rwibumbiye mu tsinda bita FORUM  . bombori bombori mu miyoborere y’iki kigo  cya hope shool ,zimaze gutera urujijo abantu benshi  ,ubwo cyatangiraga ; twabamenyesha ko uwari umuyobozi wacyo icyo gihe yari uwitwa NTABARESHA BODUIN  aha hari mu mwaka wa 2009. gusa nyuma y’umwaka umwe uyu mu directeur  BODUIN  yabonye amahirwe yo gukomeza amashuli ye , mu shuri rya kaminuza ikigali(ulk Kigali). birumvikana mu kugenda kwe yagombaga  gusinga umwanya akawugenera abandi, gusa siko byangenze kuko we ahubwo  yakomeje gukora iyo mirimo uko ari 2, gusa hakomejwe kwibanzwa nimbi hataboneka undi wamwunganira mu burezi.  hashize igihe,yaje gutanga koko uwo mwanya wo kuba directeur ,gusa amakuru atugera ho avuga ko ngo kurekura byose byatewe n’uko yabonye akandi kazi hanze y’inkambi. twabamenyesha ko ikigo cyasigaye mu maboko y’uwitwa FIDELIi, gusa ntiyaje kuhamara kabili maze nawe  arigendera. gusa icyasekeje abantu n’uko baje gushinduka BODUIN yongeye kuba umuyobozi, noneho ntabantu babivuzeho cyane kuko byari bigaragariye buri wese ko byashoboka ko ariwe ubifitiye ubushobozi.

kuncuro ya gatatu habaye ho gusezera nanone kumugaragaro kuko yajyanye nuwari amwingirije(RUKARA GERVAIS) gusa uyu umwungirije byaje kumugirira ingaruka zikomeye kuko yaje kwisubiraho nyuma, ibi byabaye muri uyu mwaka turangije wa 2012, twabamenyesha ko iki kigo cyasigaye mumaboko y’uwitwa BAHATI  DANIEL.  gusa amakuru ikinyamakuru cyacu GIHEMBE MORNING  cyaba cyakira yaba yemeza ko  uyu BODUIN  yaba agiye nanone gusimbura kuburyo butunguranye BAHATI  DANIEL.  ushobora kuvuga ngo biriguturuka hehe?  kuru uyu wa gatanu nibwo uyu BAHATI  DANIEL daniel directeur wa HOPE SCHOOL  yohereje ubutumwa bugufi buvuga ko atakiri umuyobozi wa HOPE SCHOOL, ikindi nuko abitembereza muri HOPE SCHOOL babona uyu BODUIN ari mugikorwa cyo kwandika abana bashyashya batangira uyu mwaka wa 2013. ibi rero bikaba bivugwa ko  byaba bigiye kuba kuri BAHATI  DANIEL agasimburwa na BODUIN.  gusa tubajije intumwa ya FORUM muri hopeschool itangaza ko ibyo ari ibihuha kuko bo  batarakora izo mpinduka, gusa abajijwe kubijyanye niriya sms yanditswe n’uyu BAHATI  DANIEL avuga ko ibyo bo batabiha  agaciro kuko uwengura abinyuza mu nyandiko. gusa abakurikiranira hafi bavuga ko ibi bisa no kubakinga ijijo nkuko byangiye biba no kubandi ba directeur bagiye baca muri iki kigo.

gusa hari abavuga ko wasanga uyu BODUIN ariwe ukunda cyangwa ufitiye urukundo iki kigo, gusa ukibaza nimba nabandi ntarukundo cyangwa ubwitange bagifitiye, icyaba cyibazwa kugeza nanubu n’uburyo bwitagwa ryakazi kuri iki kigo cya HOPE SCHOOL.

 sammy karonganwa

Views: 43560 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0