Friday, 2024-04-19, 11:41 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » April » 11 » GIHEMBE BISHIMIYE GUHINDURIRWA IBYO KURYA
1:46 PM
GIHEMBE BISHIMIYE GUHINDURIRWA IBYO KURYA

Amakuru aturuka mu nkambi y’impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda iherereye mu karere ka Gicumbi intara y’amajyaruguru aratangazo ko bishimiye gahunda leta y’URwanda yashyizeho ijyanye no kubahindurira ibijyanye n’ibyo barya(ibiribwa) dore ko bari bamaze igihe kingana n’imyaka cumi nine(14 ans) bafata ibiryo bigizwe n’impungure ahanini ,ndetse na pate jaune rimwe na rimwe.

 ariko bakaba bemeza ko ubungubu muri iri fata noneho babahinduriye  ibyo kurya kandi izo mpunzi zikaba zabyishimiye banashamira leta y’urwanda ndetse n’imiryango nterankunga yatumye bahindurirwa ibyo kurya nkuko bisanzwe.

  gihembemorning yegereye bamwe muri zo mpunzi babatangiriza uko babona iyo gahunda babashyiriyeho yo gufata umuceri,<< uti rwose twari tumaze kurambirwa kurya impungure gusa tudahindurirwa ariko Imana yongeye ku twibuka>. dore ko na bana bacu  bari bamaze kurambirwa abandi nabo barwaye ibifu.

Bakaba bashimira  Imana ndetse na leta y’URwanda na PM. ikindi kandi badutangarije ko umuceri ubafasha muri gahunda nyinshi nko gukemura utubazo tumwe na tumwe  bagenda bahura natwo; kuko umuceri wo uza uhenze ku isoko bityo bikaba bibafasha.

 twabibutsa ko iyo gahunda izo mpunzi zitazi niba izahoraho.gusa hakaba havugwamo ko iyi gahunda nubwo yagumaho hari imbogamizi nyinshi ubuyobozi bwa HCR bwashyizeho, kuko byasomwe ngo ko ntamuntu uzongera kwifatira ibyo kurya ndetse bikaba byaranatangiye aho aho ubu udafite ifoto ku ifichi ye atafashe amasafuriya, gusa abaturage bakaba bibaza nimba no kubiryo arigutyo bizamera.

Gusa ubuyobozi bw’inkambi bukaba burigushakira iki kibazo umuti, nko gukusanyiriza hamwe abantu bose bafite bene icyo kibazo.

Ikindi ngo nuko nubwo bazahabwa uyu muceli ngo bafite ikibazo cyane cyaho bazawutekera,kuko bagaragaza impungenge zibikoni bitubatse neza kandi turi mugihe cy’imvura.


David.

Views: 2487 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0