Tuesday, 2024-03-19, 9:37 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » February » 19 » COMMITTEE IHAGARARIYE ABABYEYI MU BUREZI YATOWE
3:18 PM
COMMITTEE IHAGARARIYE ABABYEYI MU BUREZI YATOWE

Ni kuruyu wa kabiri talikiya 19/02/2013 aho president w’inkambi yagihembe uzwi kwizina rya MUNYAKABUGA yatangije inama igamije amatora y’abahagarariye ababyeyi mu burezi,tubabwire ko comite icyuye igihe yari isanzwe ikora igizwe n’abantu barindwi.

Aya matora yabaye kubera ko mandate yari irangiye,aya matora akaba yabaye nyuma yo guhamagara abakuru bose b’imidugudu y’inkambi,abashinzwe umutekano,abakuru b’imiryango ndetse n’abachef baza quartieur.amatora akaba yarangiye hatowe abantu barindwi bakaba bayobowe n’uwitwa RUSAKU niwe wegukanye uwo mwanya.

Commite yose

-          President: RUSAKU

-          v/president:MICHEAL (umugaturika)

-          secretaire: MUNYARUTETE

-          abajyanama: GASASIRA,GASEREYA,MUNYAMPIRWA,NYIRANKUMI

hano ikinyamakuru morning gihembe cyabajije umuyobozi w’inkambi icyo bagenderaho kugira ngo ujye muri commite ihagarariye ababyeyi mu burezi,umuyobozi ya subije ko inzego abaturage bitoreye ko arizo zitanga umukandida ubishoboye.

twabamenyesha ko iyi komite itowe mu gihe mu nkambi havugwa ikibazo cy'ireme ry'uburezi rigendarisubira inyuma kuburyo bugaragarira buriwese,gusa komite igiyeho ikaba ivuga ko ifite ingama igiye gukoresha ndetse ko bazabirwanya bafashijwemo na commite y'inkambi ndetse n'ababyeyi baba bana.

Gusa  ko commite igiyeho yijeje abaraho ko n’ubwo bagiyeho hari ibibazo babijeje kuzafatanya bakakemura ibyo bibazo,bakaba batanze icyizere ko bagiye gukemura bimwe mubibazo biri mu burezi k’uburyo kugabanuka mugutsindisha abana bagiye kubikuraho.

  twakwibaza nimbi koko bizashoboka doreko na commite icyuye igihe yari iyobowe n’uyu mugabo,gusa reka turebe koko iyi mandate ko azagira icyo akora.

nkandagira kalisa nubaha

Views: 1110 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0