Thursday, 2024-04-25, 2:35 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » April » 16 » BIKOMEJE KUBA URUJIJO KU MUNTU UZABA DIRECTEUR MURI HOPE SCHOOL
5:23 PM
BIKOMEJE KUBA URUJIJO KU MUNTU UZABA DIRECTEUR MURI HOPE SCHOOL

Nyuma yo kwirukanwa kwa BAHATI Daniel wari usanzwe ari umuyobozi wa Hope school ibintu biracyari urujijo ku muntu uzamusimbura dore ko atarajya ahagaraga kandi bivugwa ko committee ya teranye ariko itaragira icyo itangariza abanyamuryango ba FORUM kuwuzasimbura uwahoze ari umuyobozi wa Hope school.

Ikindi kirikuvugwa cyane nuko kandi amashuri haba mu Rwanda no mu nkambi amashuri azatangira kuwa mbere taliki 21/04/2013 abana bakaba nta muyobozi barabona,twabibutsa ko umuyobozi wa FORUM yari yatangaje ko nyuma yiyirukanwa ry’umuyobozi wa Hope school hazahita hagaragazwa uza musimbura kuri uwo mwanya,kugeza magingo aya akaba atarajya ahagaragara.

Nyuma yibyibazwa n’abantu  batari bake twagerageje kuvugana n’umuvugizi  wa FORUM kuri telephone ngendanwa  icamo yikuraho hakaba hibazwa uko bizagenda, nyuma y’ibyo byose byabaye kandi itangira ry’amashuri rigeze nta muyobozi w’ikigo rigira.twaje kugirana ikiganiro na bamwe mu banyeshuri badutangariza ko nabo babiteze amaso ko batazi uko bizagenda cg uko baziga nta muyobozi bafite .ikindi cyagiye kigaragara nuko Hope school yagiye igaragaramo ugusimburanwa cyane k’umuyobozi w’ikigo hakibazwa igitera iryo hindagurika ry’aba Directeur.Kuko akenshi usanga bidindiza imyigire y’abana kubera uko guhindagurika kuko usanga ntangamba zihamye zo gushaka ireme ry’uburezi ahubwo akenshi usanga bisubiza abanyeshuri inyuma.

 

Views: 1106 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0