Thursday, 2024-03-28, 3:34 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » May » 24 » BIGISHIJWE KUBIJYANYE NA COMMIT POLICING
4:16 PM
BIGISHIJWE KUBIJYANYE NA COMMIT POLICING

Ahagana mu 11h20 nibwo ADMIN Marc SHYAKA, yarikumwe nabayobozi ba polici harimo n’ushinzwe abaturage Commit Policing SLT A.KAYONGA wo mu Karere ka Gicumbi ndetse nitsinda ry’aba Polisi baturutse i Kigali A.SEBAGABO ndetse na J.D’A HIGIRO  major madame A.SEBAGABO  yatangiye abaza impunzi niba zisobanukiwe ibijyanye nihohoterwa  n’amoko ya ryo.

LT Madam yatangiye asobanura ihohoterwa icyaricyo, nubwo abantu benshi baziko ihohoterwa rikorerwa abagore gusa ndetse n’abana  yasobanuye ko rikorerwa n’abagabo   ibyoyagaragaje nkihohoterwa  harimo gukubitwa,gutotezwa ,haba kubagabo ndetse no kubagore yibukije  inshingano  zabana ku babyeyi babo

LT Madame J.D’A HIGIRO yibukije ababyeyi  ko hariho n’abantu bagurisha abandi ‘’ ati  babyeyi murabe maso  dore hateye ubucuruzi bw’abantu ejo mutazajya gusanga babibira abana banyu bakajya kubagurisha mu bihugu bidukikije ndetse namwe mwita ko muri bakuru hari ugushuka  aka kujyana ukazaba nk’umucakara ‘’ ariko yasobanuye ko bitandukanye cyane nibyo HCR irimo ikora byo kubatwara mu mahanga kuko LT.Madame J.D’A HIGIRO we yavugaga ku bantu bashuka abandi mu buryo butazwi.

Major Madame A.SEBAGABO yagarutse kubiyobyabwenge harimo na  Kanyanga sibyo gusa, kuko yaje no kwibutsa  ababyeyi ko ataribyiza gushyingira abakobwa bakiri bato .kuko itegeko riteganya ko umukobwa ushyingirwa agomba kuba afite imyaka 21kuzamura. niko itegeko ry’urwanda ribiteganya kuko iyo basanze washyingiye umukobwa urimunsi yiyo myaka yavuzwe haruguru ahanwa n’amategeko . SLT.A.KAYONGA wo mu Karere ka Gicumbi we yagaragajwe na Major Madame A.SEBAGABO nk’umupolisi ukorana n’abaturage byahafi  muri commit Policing ko ikibazo cyose bagira bamwegera .

Habonetse umwanya wo kubaza ibibazo kumpunzi kabone nub wo harimo izabajije ibibazo kubitajye nibyo twabonye haruguru  ubwo bibarije ibibazo bijyanye nuko nta biryo babona kubadafite igipapuro cya HCR nabandi bagenda bimuka bava muzindi nkambi  Umuyobozi wa police yahise ategeka Marc SHYAKA gukurikirana icyo kibazo cy’abantu batabona ibyo kurya, hakaba hagaragaye umubare munini wabatabona ibyo kurya dore ko ari abantu 267 kandi bizwi ko bagomba gufata.

Twabamenyesha ko President w’inkambi ndetse na komite ntanumwe wagaragaye aho tukaba twashatse kumenya impamvu batahabonetse, tumubura kumurongo.ariko icyaragaye cyo nuko ubuyobozi bwa HCR butabyakiriye neza kubwibyo bibazo impunzi zabajije.

 

Ndaziramiye Brown

Views: 1765 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0