Main »
2013 »
July »
19 » AMAHANO ADASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE!!!!!
2:49 PM AMAHANO ADASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE!!!!! |
"yitereye umwana we mu musarane”
Ku munsi wa kane Taliki ya 18/07/2013 mu nkambi ya Gihembe mu gitondo nibwo hazindutse havugwa ko hari uruhinja rwatawe mu musarani n’umuntu utazwi muri Quartier ya 10
Nibwo inkuru yaje kumenyekana ahagana mu masaa 09h30’ nibwo umuyobozi waje ahagarariye police SLA.Kayonga arikumwe na Perezida w’inkambi ya gihembe Marc Munyakabuga,ndetse n’umuyobozi wa SAVE The Children mu nkambi ya gihembe,n’uhagarariye GBV(Gender Basic Violence ) uhagarariye umutekano mu nkambi Bingoma
nibwo bakuraga uruhinja rwajugunywe mumusarane ariko n’umusarane warumaze gutindwa n’ibiti nkuko bimenyerewe ariko ntiwari usakaye,habanje gukurwaho ibiti kugirango babone ubuyo uwo muziranenge akurwe mumusarane.dore ko yakuwemo ahagana kwi saha 10h03’ benshi mu babyeyi baraho bangaje ko uwo mwana wabona yarari mukigero cy’amezi hagati 7-8
rwari uruhinja rw’igitsina gabo nyuma yo gushyirwa mu ikarito abayobozi bose twabonye haruguru bahise bayishyikiriza umuyobozi ushinzwe umutekano nyuma yaho ushinzwe umutekano yagendaga amanitse ikarito yaririmo uruhinja agana inzira ijya ku bitaro bitewe n’uko hari huzuye abantu benshi baje gushungera.
amakuru atugeraho aravuga ko kugeza ubu hataramenyekana uwakoze ayo mahano ngo ahanwe n’amategeko
SL A.kayonga yakomeje yinginga anasaba abategarugori nabakobwa baraho ko bagira umutima wo kugaragaza uwaba yakoze igi korwa cyabunyamaswa ariko akaba yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi kugushaka uwakoze ayo mahano.
|
Views: 843 |
Added by: GIHEMBE
| Rating: 0.0/0 |