Wednesday, 2024-04-24, 1:24 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » July » 19 » AMAHANO ADASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE!!!!!
2:49 PM
AMAHANO ADASANZWE MU NKAMBI YA GIHEMBE!!!!!

"yitereye 

umwana we mu musarane”

Ku munsi wa 
kane Taliki ya 18/07/2013 mu nkambi ya Gihembe mu gitondo nibwo hazindutse 
havugwa ko hari uruhinja rwatawe mu musarani n’umuntu utazwi muri Quartier ya 
10

Nibwo inkuru 
yaje kumenyekana ahagana mu masaa 09h30’ nibwo umuyobozi waje ahagarariye 
police SLA.Kayonga  arikumwe na Perezida 
w’inkambi ya gihembe Marc Munyakabuga,ndetse n’umuyobozi wa SAVE The Children 
mu nkambi ya gihembe,n’uhagarariye GBV(Gender Basic Violence ) uhagarariye 
umutekano mu nkambi Bingoma

nibwo 
bakuraga uruhinja rwajugunywe mumusarane ariko n’umusarane warumaze gutindwa 
n’ibiti nkuko bimenyerewe ariko ntiwari usakaye,habanje gukurwaho ibiti 
kugirango babone ubuyo uwo muziranenge akurwe mumusarane.dore ko yakuwemo 
ahagana kwi saha 10h03’ benshi mu babyeyi baraho bangaje ko uwo mwana wabona 
yarari mukigero cy’amezi hagati 7-8

rwari 
uruhinja rw’igitsina gabo nyuma yo gushyirwa mu ikarito abayobozi bose twabonye 
haruguru bahise bayishyikiriza umuyobozi ushinzwe umutekano  nyuma yaho ushinzwe umutekano yagendaga 
amanitse ikarito yaririmo uruhinja agana inzira ijya ku bitaro bitewe n’uko 
hari huzuye abantu benshi baje gushungera.

amakuru 
atugeraho aravuga ko kugeza ubu hataramenyekana uwakoze ayo mahano ngo ahanwe 
n’amategeko

SL A.kayonga 
yakomeje yinginga anasaba abategarugori nabakobwa baraho ko bagira umutima wo 
kugaragaza uwaba yakoze igi korwa cyabunyamaswa ariko akaba yatangaje ko bagiye 
gukora ibishoboka byose bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi kugushaka 
uwakoze ayo mahano.


Views: 843 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0