Tuesday, 2024-04-16, 10:39 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » May » 8 » ABAYOBOZI BA SENA Y’U RWANDA NA RDC BASUYE IMPUNZI Z’ABANYEKONGO MU NKAMBI YA GIHEMBE MU KARERE KA GICUMBI
1:10 PM
ABAYOBOZI BA SENA Y’U RWANDA NA RDC BASUYE IMPUNZI Z’ABANYEKONGO MU NKAMBI YA GIHEMBE MU KARERE KA GICUMBI

Perezida wa Sena ya Congo Kinshasa Léon Kengo Wa Dondo yasezeranyije impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi mu Rwanda ko bazaba batashye mu gihugu cyabo bagasubirana ibyabo mu gihe cya vuba.

Kengo Wa Dondo na bamwe mu basenateri bo muri Congo bagiriye uruzinduko mu nkambi ya Gihembe ituwe n’impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2013. Izi ntumwa zo muri Congo zari ziherekejwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’impunzi , Kengo Wa Dondo yatangaje ko nta cyiza cyo kuba impunzi, mu minsi mike impunzi z’Abanyekongo zigomba gutaha zikajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Kengo Wa Dondo ati "Nta kindi kigomba gukorwa usibye gutahuka mukava mu buhungiro Congo Kinshasa ni igihugu gifite amategeko kigenderaho nta muntu ugomba kwigarurira umutungo utari uwe ibyanyu muzabisubirana nta mananiza abaye.”

Ntambara wavuze mu izina ry’impunzi zikambitse mu nkambi ya Gihembe guhera mu mwaka 1996 yavuze ko ibyo Perezida wa Sena ya Congo yabasezeranyije byashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati " Dukeneye gutaha mu gihugu cyacu, abana bacu bakava mu buhungiro bagakorera igihugu cyabo.”

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene wari kumwe n’Abasenateri bo muri Congo basuye inkambi ya Gihembe, yavuze ko gusura impunzi bigaragaza ko ibibazo zifite bizakemuka mu gihe gito.

senateri w'urwanda hamwe na kengo

Ati "Kuba Abasenateri bo muri Congo Kinshasa bafashe umwanya wabo bakaza mu Rwanda ni uburyo bwo gushaka amahoro muri Congo Kinshasa. Dufatanyije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke wo muri aka karere, amahoro akongera akagaruka mu baturage bagahahirana bakishyira bakizana.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi zituruka muri Congo Kinshasa zisaga 71,000 guhera mu mwaka 1996, mu nkambi ya Gihembe harimo izisaga ibihumbi 14.

nzayituriki innocent

Views: 1322 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0