Main »
2013 »
March »
22 » Abakobwa 128 bamaze gutwara inda mu nkambi ya Kigeme
3:50 PM Abakobwa 128 bamaze gutwara inda mu nkambi ya Kigeme |
Amakuru aturuka
mu nkambi y'impunzi Abanyekongo iherereye i Kigeme mu karere ka
Nyamagabe; aremeza ko nyuma y’amezi 10 ishinzwe; hari abakobwa 128
bamaze gutwara inda z'indaro. Bamwe muri bo ntibujuje imyaka 18
y’ubukure.
Ibi byatangajwe na bamwe mu bahagarariye izi mpunzi mu kiganiro n'Ikinyamakuru Izuba Rirashe.
Iranzi
Jean Pierre; ushinzwe urubyiruko na Siporo muri komite ihagarariye izi
mpunzi zo mu nkambi ya Kigeme yagize ati "Ubu dufite ikibazo gikomeye
cy’abana b’abakobwa bamaze gutwara inda; kandi abenshi muri bo baracyari
bato; hari n'abari munsi y’imyaka 16.”
Naho Habineza Fidele
ushinzwe umutekano muri komite ihagarariye izi mpunzi we yagize ati
"Kubera ibibazo bitandukanye; usanga abahungu bo hanze y’inkambi
bashukashuka aba bashiki bacu. Hari abo bashukisha udufaranga kubera
utubazo baba bakeneye gukemura; hari abo bashukisha amavuta yo kwisiga;
amata n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko bamwe batinya kuvuga ababateye inda; ariko n’abatinyutse kubavuga basanga ari abasore bo hanze y’inkambi.
Habineza
yavuze ko hari umwe bavuze bagasanga amaze gutera inda abakobwa 6; maze
igihe Polisi itangiye kumushakisha agahita atoroka; cyane ko ngo abo
yari yarateye inda bari bataranageza ku myaka 16.
Umwe muri abo
bakobwa batwaye inda; yavuze ko yabonaga uwo muhungu amukunda cyane; ati
"Ariko muri ino minsi ntabwo nzi aho ari.”
Nyiragatete Ziporo;
umwe mu babyeyi; akaba ari na Visi Perezidante w’inkambi; yavuze ko
babajwe n’uyu mubare w’aba abana bamaze gutwara inda; ati
"Birababaje ariko nyine nta kundi
twabigenza. Imana idufashe ntibabe baranduye agakoko gatera Sida. Ni
ikibazo kubona umwana yahunze amasasu ariko agahura n’icyago cya Sida.”
Umwe
mu bakozi bakorera ikigo gikora ubugenzuzi ku by’uburinganire
n’ubwuzuzanye GBV (Gender Based Violence) muri iyi nkambi; Bazubagira
Josiane yagize ati
"Muri rusange tumaze kubona abana bagera
kuri 90 baje kutubwira ikibazo cyabo; ariko usanga baba batabafashe ku
ngufu.” Yakomeje avuga ko bagiye kurushaho kubigisha uko bakwirinda
ubusambanyi.
Iyi nkambi ifite impunzi 17521; muri bo abari
hagati y’imyaka 12 na 17 ni 17;13% kandi ikagira 58;16% b’igitsina gore.
Ikaba yaratangiye guturwamo n’izi mpunzi kuva muri Kamena 2012. source: izuba rirashe
|
Views: 937 |
Added by: GIHEMBE
| Rating: 0.0/0 |