Wednesday, 2024-04-24, 0:02 AM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 40
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0
Main » 2013 » March » 22 » Abakobwa 128 bamaze gutwara inda mu nkambi ya Kigeme
3:50 PM
Abakobwa 128 bamaze gutwara inda mu nkambi ya Kigeme


Amakuru aturuka mu nkambi y'impunzi Abanyekongo iherereye i Kigeme mu karere ka Nyamagabe; aremeza ko nyuma y’amezi 10 ishinzwe; hari abakobwa 128 bamaze gutwara inda z'indaro. Bamwe muri bo ntibujuje imyaka 18 y’ubukure.

Ibi byatangajwe na bamwe mu bahagarariye izi mpunzi mu kiganiro n'Ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Iranzi Jean Pierre; ushinzwe urubyiruko na Siporo muri komite ihagarariye izi mpunzi zo mu nkambi ya Kigeme yagize ati "Ubu dufite ikibazo gikomeye cy’abana b’abakobwa bamaze gutwara inda; kandi abenshi muri bo baracyari bato; hari n'abari munsi y’imyaka 16.”

Naho Habineza Fidele ushinzwe umutekano muri komite ihagarariye izi mpunzi we yagize ati "Kubera ibibazo bitandukanye; usanga abahungu bo hanze y’inkambi bashukashuka aba bashiki bacu. Hari abo bashukisha udufaranga kubera utubazo baba bakeneye gukemura; hari abo bashukisha amavuta yo kwisiga; amata n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko bamwe batinya kuvuga ababateye inda; ariko  n’abatinyutse  kubavuga basanga ari abasore bo hanze y’inkambi.

Habineza yavuze ko hari umwe bavuze bagasanga amaze gutera inda abakobwa 6; maze igihe Polisi itangiye kumushakisha agahita atoroka; cyane ko ngo abo yari yarateye inda bari bataranageza ku myaka 16.

Umwe muri abo bakobwa batwaye inda; yavuze ko yabonaga uwo muhungu amukunda cyane; ati "Ariko muri ino minsi ntabwo nzi  aho ari.”

Nyiragatete Ziporo; umwe mu babyeyi;  akaba ari na Visi Perezidante w’inkambi; yavuze ko babajwe n’uyu mubare w’aba abana bamaze gutwara inda; ati

"Birababaje ariko nyine nta kundi twabigenza. Imana idufashe ntibabe baranduye agakoko gatera Sida. Ni ikibazo kubona umwana yahunze amasasu ariko agahura n’icyago cya Sida.”

Umwe mu bakozi bakorera ikigo gikora ubugenzuzi ku by’uburinganire n’ubwuzuzanye GBV (Gender Based Violence) muri iyi nkambi; Bazubagira Josiane yagize ati

"Muri rusange tumaze kubona abana bagera kuri 90 baje kutubwira ikibazo cyabo; ariko usanga baba batabafashe ku ngufu.” Yakomeje avuga ko bagiye kurushaho kubigisha uko bakwirinda ubusambanyi.

Iyi nkambi ifite impunzi 17521;  muri bo  abari hagati y’imyaka 12 na 17 ni 17;13% kandi ikagira 58;16% b’igitsina gore. Ikaba yaratangiye guturwamo n’izi mpunzi kuva muri  Kamena 2012.

source: izuba rirashe

Views: 937 | Added by: GIHEMBE | Rating: 0.0/0