Nyuma y’igihe gito Mukantabana
Seraphine abaye Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, yatangiye
ingendo zo gusura inkambi zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda.
Izi ngendo yazitangiriye mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu Karere
ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Inkambi y’agateganyo ya Nkamira ubu icumbikiye impunzi z’abanyekongo
7,603 zimaze hafi amezi atatu bategereje kwimurwa, kuko inkambi ya
Kigeme bari basanzwe bimurirwamo yuzuye.
Muri uru ruzinduko Minisitiri Mukantabana yatangaje ko ruri muri
gahunda afite yo gusura inkambi zose kugira ngo agire amakuru nyayo
n’ibibazo bihari, bityo amenye akazi kamutegereje.
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yijeje
impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ko
Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo babone aho bimurirwa
hisanzuye, ndetse
...
SOMA ibikurikira »