Thursday, 2018-11-15, 4:34 PM
Main Sign UpRSS
Welcome, Guest
ibirimo
Section categories
Our poll
urubyiruko rw'igihembe rwicwa niki?
Total of answers: 39
Statistics

Total online: 1
Guests: 1
Users: 0

INYENZI NO MUGUTWI K’UMUGABO NGO DIIIIIIIIIII

Ibi byabereye I gihembe,Hari ku itariki ya 19/07/2012 ubwo uwitwa AKUMWAMI umwe mu mpunzi z’igihembe wari uvuye  Muruhengeri (mukarere ka Musanze) atabaye kuko hari umuntu baziranye wari wavuye mu mubiri.

Reka agere mu nkampi ya gihembe cyane ko ariho umuryango we uri kuko uyu akumwami n’impunzi, Ageze iwe araryama araruhuka nk’umuntu uvuye murugendo , maze inyenzi nayo ibaye yiteye mugutwi kwe irapapaza maze umugabo araribwa karahava.

 Nyuma uyu mugabo yirukiye kwa muganga yakirwa n’umuganga ngo mugufiya winzobe abonye ububabare bw’uyumugabo w’impunzi yahise amuha transfert yo kubitaro by’ibyumba, atwarwa n’umushoferi witwa paul .

 Reka agere ibyumba maze, muganga wamutwaye amutwarira fiche  kugira ngo bayimukorere(bamukorere vuba) umuganga wari waraye izamu  kubitaro muri iryo joro, yahise avuga ko uyu mugabo ufite inyenzi mugutwi agomba kuba ategereje n’inyenzi ye.

Akumwami akomezanya n’inyenzi ye ku ntebe ndavuga kuri reception.

Ako kanya paul(umushoferi na muganga) bahise basubira mu nkampi ubwo byari bimaze kugera nkasaa tatu zijoro(vers 21hoo) .

Reka  saa ine zigere inyenzi ikiri mu gutwi  k’uyumugabo , noneho nawe aratinyuka abaza muganga:

  1. Muganga kutamvura?
  1. Bitewe n’ububasha mfite nzakuvura ejo.

Muganga .

 Umurwayi  y’ubika umusaya ngowenda yavamo. Kubwamahirwe y’Imana  inyenzi iba ivuyemo,

Umurwayi arishima arahaguruka nifichi ye, kuko ntawari wayakiriye arataha.  Ataha n’amaguru yavuye kubitaro by’ibyumba agera mu nkampi nka saa saba nigice zijoro.

Gusa ntitwabashije kumenya nimba ikibazo uyu akumwami yahuye nacyo yaba yarakigejeje k’unzego zibishizwe ngo nibura bagikurikirane.

Ntukaba twasoza twibaza impamvu ki ahanini usanga abaganga bo kubitaro by’ibyumba batakira neza nkuko bikwiye izi mpunzi? Kandi amabwiriza aba ateganya ko umuganga wese yita k’umurwayi atitaye ku karere cyangwa ubwoko yewe no kugihungu akomokamo.